Shalom,

” Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo. “Amosi 3:7.

Amakuru yo mu mwuka n’Ubuhanuzi rubereyeho kuburira abagenzi bagana mu Ijuru, basubizwamo intege mugihe batentebutse. Abagize amahirwe yo kurugeraho bahasanga ubwiru Imana yagiye ihishiruri abantu bayo nk’uko twabisomye mu ntangiriro mu Gitabo cya Amosi. Ese hari ibyo ubona bikugeraho bigutunguye? Niba biriho ntibikwiye igihe cyose ko nta kintu na kimwe kikubaho udafite amakuru yo Mu Ijuru kuko Imana yadusezeranyije ko nta kizaba itabanje kutumenyesha. Niba tumenyeshwa ibyo tumenyeshwa tubyitaho? Niba ubyitaho najye nkabyitaho tuhirwa.

“Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. ” (Matayo 24:45-46)

Twahawe impano zinyuranye nawe koresha iyo wahawe yungukire beneso kugirango Yesu naza azasange ukibikora utyo.

Uru rubuga ntirwubakiye ku idi iri n’iri oya! Aha ni AMAKURU YO MU MWUKA N’UBUHANUZI bigamije kwibutsa no kuburira abagenzi bagana i Siyoni.