1

HISHA ISONI Z’UBWAMBURE BWA MUGENZI WAWE!

Benedata dusangiye gucungurwa ndabaramukije mu izina rya Kristo Yesu. None, mucyo tuganire ku bibabaza Imana nyamara tudaha agaciro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuva mu itangiriro kugeza mu Byahishuwe, nta na rimwe Imana yihanganira kubona umuntu waremwe mu ishusho yayo yambaye imbunuze cyangwa se ubusa buriburi.

Itangiriro 1:26. Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

Niba turi mu ishusho y’Imana koko tubyizera ni ngombwa ko bibonekera buri wese, akaba aricyo ubwacyo cyerekana uwo uri we naho utandukaniye n’abanzi b’Imana batayisenga, mbese bamwe bazapfa bose ntibibukwe.

Itangiriro 3:21. Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.

Mwene muntu amaze kugomera Imana, yasigaye yambaye ubusa! Imana kubw’imbabazi zayo kandi itajya yihanganira gukoza abantu isoni yabahaye imyambaro. Kwambara ubusa ni ikizira gikabije cyane rwose pe! Bikorwa n’abasazi gusa batakigira ubwenge mu mutwe bwo kubayobora ibyo bakora.

Itangiriro 9:22. Hamu se wa Kanani abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze

23. Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.

24. Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.

25. Aravuga ati “Kanani avumwe, Azabe umugaragu w’abagaragu kuri bene se.”

Amaso arangarira kureba ubwambure bw’abandi icyo akwiriye ni umuvumo gusa, nk’uko byagendekeye Kanani. Nyamara benese ntibakoze nkawe kanid icyo bungutse bitandukanye n’ibye kuko bagize umugisha.

Aha tumaze kurebera hamwe uburyo UBWAMBURE BW’UMUNTU ari ikizira imbere y’Imana kubureba. Muze twigarukeho noneho turebe barumuna ba kanani cyangwa se abanywanyi ba bene se bandi batakoze nkawe.

Biteye isoni kubona mwene so amerewe nabi musengana nyamara wowe Imana yaraguhaye imigisha y’uburyo bwose nyamara akicwa n’inzara umurebera ukagira ibyo umena we yicira isazi ku jisho, ukora ibyo wese ni murumuna wa Kanani.

Ntibinyuze kandi ntibihesheje Imana Imana icyubahiro niba uri umukuru w’isinagogi, ugasanga umubare munini w’igitsinagore bambaye imbunuza ukanezezwa nabyo, nawe uri uwo mu gisekuru cya Kanani, umugabane yagabanye ninawo wawe.

Wowe wumva amagambo avugwa kuri mwene so ntumusange ngo umuganirize niba ari bibi umugire inama yihane, ahubwo ukarushaho kubyongeramo umunyu isubireho kuko uri mwene Kanani.

Wowe Imana yahaye kuvuga ubutumwa bwiza, ukaba ushishikajwe no kwishakira amafaranga gusa nyamara intama z’Imana zishwe n’Umwuma, ndetse aho kuzimenyera icyaziramira ugafatamo izishishe ukazirya, nawe garukira aho.

Wowe mutunzi mu by’isi ukaba waramenye Imana, imfubyi, abakene n’abapfakazi bakaba bagorewe mu rusisiro rwawe kandi ufite ibisaga n’ibyabaza bigasaguka, wibuke ko Dorukasi w’I Yopa yazuwe no kugirira neza abatazagira icyo bamwitura nk’abongabo.

Imana iguhe umugisha mwinshi cyane wowe ufata akanya ugahisha ubwambure bwa bene so, igihe ugaburira ushonje muribo atarazahara ngo agere aho yibishwa n’inzara bibe igitutsi kuri benese bose, ntukabure kugirirwa neza n’Imana.

Wowe ufata umwanya wawe ndetse no kwiyiriza ubusa usenga uririra ibizira byinjijwe mu bantu b’Imana, nawe burya uba uziba icyuho hari benshi uba uhishiye ubwambure, Imana ijye ikugororera.

Hari nawe wakomeje kunanirwa cyangwa se wirengagizawumva ko bitakureba nyamara akageze kuri mweneso nawe kaba kakugeraho vuba cyane, Nawe dore inama hepfo:

Ibyahishuwe 3:18. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo WAMBARE ISONI Z’UBWAMBURE BWAWE ZITAGARAGARA, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

Mugire umunsi mwiza.

Comment(1)

  1. Reply
    Claude Ndikuriyo says

    Imana ibagirire neza mwebwe mwese mwafashe gushinga ino website, kuko iriko ishika kure. Ndabinginze mwongere inguvu mutubwire n ibindi. Yesu abahezagire cane.

Post a comment