No comments yet

GUTUKA UMWUKA WERA


GUTUKA UMWUKA WERA: IYEREKWA RYA ZIPPORAH MUSHALA.

Yesu yambwiye ko ari hafi cyane kandi ko azakora ibikomeye mbere yo kuza kwe. Kubera ko igihe cye kiri bugufi, azakoresha abasazi, azakoresha indaya, azakoresha ndetse n’abana bataramera amenyo bahamye kugaruka kwembere y’uko aza. Niyo mpamvu tugomba kumenya gutanduka ibintu by’umwuka. Ushobora kuba uri intyoza mu byanditswe n’ubuhanuzi, ariko ukaba ubisobanukiwe nabi nk’uko abanditsi n’abafarisayo babikoraga. Abanditsi kavukire b’I Yerusalemu bavuze ko Yesu afite Belizeburi umutware w’abadayimoni kaba ariwe umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni. 
MARIKO 3:22. Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”
Yesu yabibabwiye nk’uko byanditse muri 
MARIKO 3:28. “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,
29.ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”
30.Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

Pasteur witwa Liom Kingdom nkunda Imyigishirize ye, yaravuze ati: “ nubwo umuntubyaba atemera gukora n’imirimo y’Umwuka Wera ntaba akwiriye kuyivugana nabi.”

Tugomba kwitonda ngo tudatuka Umwuka Wera, nko kuvuga ku mpano zo kuvuga mu ndimi nshya,ubuhanuzi, ibitangaza, no gusobanura kw’indimi nshya. Nk’uko ibyo byose bikorwa mu buryo butari bumwe byose ari Umwuka Wera, icyaha cyo gutuka Umwuka Wera nacyo cyaba kinini cyane. Ibyo ahanini niterwa no kutabasha gusobanukirwa Iby’Umwuka kuko bidasobanukrwa hakoresheje ubwenge bw’abantu. 
Ikindi ni abantu batuka cyangwa basuzugura abafite impano z’umwuka. Abo ni abantu bananiza ibikorwa by’Umwuka nko mu materaniro aho babangamira abanyempano z’Umwuka kuzikoresha. Kubera ibyo byose hari akaga cyane abantu bashobora kwisanga batazi ko baba batuka Umwuka Wera. Igikwiye ni ukwirinda gukora amakosa yakozwe n’abandi bantu ku tugo,ba kugenzura ko ari Impano z’umwuka uva ku Mana. Kugirango abapfumu , abakonikoni, n’abasataniste batayobya abantu ku buryo bworoshye. Kubw’ibyo tugomba guharanira kugumana Umwuka Wera uba mu buzima bwacu kugirangio tutamutakaza. Tumutakaje rero twazakwisanga dusigaranye impano zakonje z’Umwuka. Iyo uri mugih nk’icyo biba byoroshye cyane kuba wagwa mu mutego wo gutuka Umwuka Wera. Icyo ni icyaha cy’iteka ryose, kitabasha kubababarirwa. Abakora icyo cyaha bazahanwa cyane kandi ababazwe cyane mu kuzimu. Bityo rero tugomba gukunda Umwuka Wera no kumutinya. Dore ibyo 
Mariko 12:30. (hatubwira). Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’
Imigani 3:7. Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
Nizera ko ayo masomo abaha imyumvire ikwiye kuri iki kibazo. Ni Mushiki wanyu,

Zipporah Mushala

Post a comment