1

FARAWO IZINA RIFITE AMATEKA MU IYOBOKAMANA RYAKOMOTSE HE? MAY 13, 2017

INKOMOKOY’IZINA FARAWO

Mbanje kubisegurahokontakurikijeho uburyo Aburamu yabonye abagaragu agabiwe na Farawo barimo umukobwa we Hagari, ahubwo mbonye ari byiza kubanza nababwira inkomoko y’Ijambo cya cyangwase izina Farawo.

I Shinari hariho umugabo wari ufite ubwenge bwo kumenya ibintu hafi ya byose. Ariko yari umukene nako umutindi wo kubabairwa yitwaga Rikayoni. Ntacyo yari yimariye.

Yaje gutekereza gusuhukira muri Egiputa kwa Oswirisi mwene Anomu umwami wa Egiputa, kugirango yereke umwami ubwenge bwe kugirango ahari yenda byazamuviramo gutona ku mwami.
Akigera muri Egiputa abaza abaturage baho uburyo yazagera ku mwami, bamibwira ko umwami aba mu ngoro ye aboneka imbere y’abantu rimwe gusa mu mwaka. Yarangiza agasubirayo akagumayo kugeza umwaka urangiye nanone akagaruka. Ubwo umwami niho yumvaga ibibazo by’abaturage be kandi agaca imanza z’abamuregeye.
Ubwo Rikayoni akimara kumva uburyo umwami aboneka rimwe gusa mu mwaka agira agahinda bimutera umubabaro cyane ko atazapfa kumubona.

Bugorobye Rikayoni ajya gushaka aho arara arara ahatekea imigati ariko burinda bucya adatoye agatotsi ari nako inzara ari yose. Ubwo aza gutekereza uburyo yabona icyo akora imubeshaho, agakomeza gutegereza igihe umwami azasohokera kandi akareba ubryo yazahigumira.
Mu gitondo arabyuka agenda, aza guhura n’umuntu wagurishaga imboga abantu bose batuye aho. Ubwo Rikayoni abibonye yifuza kuba nawe yakora uwo murimo ngo abone ikizamubeshaho, ariko bikaba bitari nyemewe mu muco wahongaho ko umunyamahanga yagira icyo ahakorera, gusa kandi byasaga nk’aho we ari impumyi mu baturage baho bose, byose yabonaga ari bishya. Ntiyatindiganyije atangira gucuruza imboga nawe, ariko itsinda ry’abanyarugomo rira rirazimwambura asigarana ubusa.
Atahana umubabaro n’umujinya yimyiza imoso asubira hamwe bakorera imigati yongera kuharara umunsi wa kabili. Ubwo akomeza gutekereza ikizamukiza inzara afite , nuko yiyungura izindi nama.

Ubwo mu gitondo bucyeye aragenda ashaka abantu b’ibirara bafite intwaro arabakodesha abemerera ibiguzi. Arabafata abajyana ku irimbi aho abaturage bashyinguraga abapfuye. Arangije arababwira ati ‘mwumve itegeko ry’umwami. Mwikomeze ntimugire ubwoba. Maze rero, kuva ubu umuntu wese uzajya aza gushyingura aha, azajya abanza utanga ibice by’ifeza Magana abili. Abo bagabo bemeranywa na Rikayoni hanyuma ibyo bamara umwaka wose babikora.

Nyuma y’amezi umunani Rikayoni n’abantu be bari bamaze gukusanya amafaranga menshi n’amazahabu ndetse n’umuringa. Nuko Rikayoni yari amaze kugwiza aguramo amafarasi menshi ndetse yongera abakozi yanjiza abandi mu kazi bagumana nawe. Nuko umwaka ushize abantu barakorana ubwo umwami yari aje mu mujyi bamubwira ibya Rikayoni n’abantu be.

Nuko ku munsi wagenwe abanyegiputa bose baza imbere y’umwami bamubwira bati; harakabaho umwami, ibyo wakoreye abaturage bawe muri uyu mujyi ni ibiki? Kubona twicwa n’agahinda ko kugupfusha abantu tugaterwa akandi no kwaka ibiguzi ngo ashyingurwe/ahambwe? Hari ahandi ibi byabaye mu isi yose? Kuva kuri Adamu kugera none, umuntu wapfuye ntagomba kwakirwa amafaranga ngo abone guhambwa.

Tumeyereye ko umwami yaka umusoro wa buri mwaka, ariko none usigaye utwaka amafaranga buri munsi uko dupfushije? Nyagasani ntutuishoboye kubyihanganira, aho bigeze mbese ibyo ntubizi?

Umwami akimara kumva ibyo byose uburakari buramurenga kuko bwari ubwa mbere abyumva. Uwo ninde ubasha gukora ibikomeye bibi gutyo nta mategeko namuhaye? Mugomba kumunyereka. Bakomeza kumubwira ibya Rikayoni n’abantu umujinya ukomeza kwiyongera, maze ategeka ko bamuzanira Rikayoni n’abantu be.

Nuko Rikayoni afata abantu bagizwe n’abana nk’igihumbi , abahungun’abakobwa abambika imyambaro myiza y’igiciro abicaza ku mafarasi aboherereza umwami amubwira ko abo aribo bantu be. Nawe afata amazahabu n’ibindi by’igiciro cyinshi nawe afata ifarasi nziza cyane maze ayigenera umwami nk’impano ye.nuko araza akigera imbere y’umwami aramwubararira abantu bose batangazwa n’ibyo Rikayoni akoze babonye ubutunzi afite n’ibyo akoreye umwami. Ubwo Rikayoni yicara imbere y’umwami nawe amubaza ibikorwa bye bamureze. Ubwo aba aboneyeho kugaragaza iby’ubwenge bwe imbere y’umwami n’abanyegiputa bose.

Umwami akimara kumva amagambo ya Rikayoni n’ubwenge bw amugiriraho umugisha, kuko yamukindiye uburyo avuga amagambo y’ubwenge ahita amukunda cyane. Nuko umwami aramubwira ati izina ryawe ntirizongera kuba Rikayoni, ahubwo uzitwa Farawo, kuko wasoresheje abapfuye. Guhera ubwo ahita yitwa Farawo. Muri make Farawo ni usoresha abapfuye!

Abantu bos bakunda Rikayoni bakajya bamwiyambaza mu nama nyinshi, kuva ubwo ahita aba icyegera cy’Umwami. Abantu bose n’ibikomangoma bya Egiputa biramwuba bihita biba itegeko. Ubwo bagize Rikayoni umujyana w’umwami igihe Oswirisi/Ozirisi yari kungoma. Nuko na Rikayoni Farawo ategeka Egiputa yose. Kuva akajya acira imanza abantu bo mu mujyi buri munsi ariko umwami we akajya aca imanza rimwe mu mwaka nk’uko bisanzwe. Nuko ashyiraho umusore ku muntu wese muri Egiputa. Nuko abanyegiputa bose bakunda cyane Farawo Rikayoni. Bahita bashyiraho itegeko ko umwami wese uzajya yima ingoma muri Egiputa azajya yitwa Farawo.
Niyo mpamvu abami bose bategetse Egiputa kuva icyo gihe babitaga abafarawo kugeza ku wanyuma.

Comment(1)

  1. Reply
    Uwihanganye Julien says

    Ayamateka umuntu yayabonahe mu kindi gitabo kiri nko mucyongereza? niba bishoboka mwakimpa.

Post a comment