No comments yet

FAMILY PLANNING KIMWE MU MIHIGO Y’ABADAYIMONI

DAYIMONI GAHINDA ati: ngerageza uko 
nshoboye kose nkabuza abana kubaha no kumvira ababyeyi, kugira ngo bicwe n’agahinda. Ati : nubu nenze umutobe wa kijyambere witwa uburinganire kandi abageze kuri 2/3 bamaze kuwunywaho kandi warabaryoheye, uwo niwo ndikwifashisha ngasindisha abagore agasuzuguro, ko kubasenyesha ingo zirimo abagabo bize bafite 
abagore batize, cyangwa abagore bize bafite abagabo batize, murizo niho ntyariza imihoro yanjye, kuko uwo wize muhindura intagondwa, naho utize nawe nkamuhindura imbata, kugira ngo mbangamire ihame ry’Imana yabo. Ati ninjira mu bahinzi nkabariganya umusaruro, abacuruzinkabateza
inyatsi,ibihombo n’amadeni menshi adashira, bityo nkabahindura ibigega by’agahinda.

Ati nteza abagore kunaniza abagabo babo, ngateza abagabo gukandamiza abagore babo, guhora babatoteza no banabakubita, kugira ngo iyo miryango yokamwe n’agahinda, mbuza abakoresha guhembera igihe cyangwa guhemba neza abakozi babo, kugira ngo ab’ibigwari mbatoze ubujura, abandi mbirukanishe mu mirimo bashome, kuko iyo 
babaye abashomeri binyorohera kubakoresha no kubakoreramo, kandi ati rimwe na rimwe ngenda inyuma ya DAYIMONI GITUMO kugira ngo abo atunguje: ubupfubyi, ubugumba, ubupfakazi, ubumuga n’ibindi, nanjye mpereko mbakingiranire mu gihome cyanjye GAHINDA GAHORERA benshi muri bo mperako mbahindura abagome n’ibikoresho byacu, bamwe mbanza kubacisha iy’ubusamo mu bahanuzi bacu (abapfumu) nuko nkababuza rwose guhindukirira ya Mana Rurema.

(Abaroma 12:1-2), ubu maze gufungura gereza mpuzamahanga z’uburyo 
butatu:

– Gereza y’ubushomeri 
– Gereza y’ubukene
– Gereza y’amadeni

Izo mbohe nzifite mu isi yose, mu bihugu byose, mu miryango yose, cyane cyane mu madini, kandi ngerageza kwibasira abazi Imana n’abayisenga bakayikorera kugira ngo n’abandi bashakaga kuyikorera babitinye, babihunge. Ati izo gereza zanjye ninazo zimfasha gutegurira antikristo inzira, kuko nawe atangiye gushyira mu bikorwa imishinga ye nkuko amasezerano dufitanye avuga

DAYIMONI RUZIRURA

DAYIMONI RUZIRURA nawe ati: kurugamba njye nzirura ibizira 
byose, kugira ngo abantu biyonone, biyandarike, kandi birimbuze, nkora uko nshoboye nkabigisha ko ntakizira kibaho haba mu biribwa cyangwa mu binyobwa, ibyambarwa kugeza no mu mibonano mpuzabitsina, aho ntinyura umuntu kuryamana n’uwo yibyariye cyangwa undi wese bafitanye isano ya bugufi, ibyo kandi kubyigisha abaswa nifashisha Bible n’abanyabwenge b’isi, umusaruro mbona buri munsi urahagije n’ikimenyimenyi, ubu abantu bajya mu rusengero bambaye neza 
bavayo bakambara mahenure, abitwa abakristo ntibagitinya rwose: kunywainzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, ubu benshi twabahinduye imburamukoro birirwa bakina: 


urusimbi, amakarita, za biyari n’ibindi tukababuza gukora, kugira ngo bakene. 
Nabamaze ubwoba mbatwara ubwenge, kuburyo: n’abakristo gito kuraguza, kubandwa no guterekera ntibabitinya, ubu abantu tuboshya kuryamana n’amatungo. Ubu abantu baracuruza abandi, haba mu masoko yacu ya hano ku isi, ndetse n’ikuzimu, benshi baratugana, kutubaza uko babona urubyaro, abandi bashaka ubukire, abandi bashaka urushako, abandi bashaka kwikiza abanzi, ariko abo bose tubapfunyikira amazi, kuko muby’ukuri twe nta mugisha nyakuri dutanga, keretse ibisa nawo, niyo 
mpamvu abaza bashaka urubyaro tubatera intanga zacu muburyo bw’imiti, hari n’abo twoherereza abagabo cyangwa abgore bacu (abadayimoni) nijoro bakaryamana, bityo bagasama inda zacu, bakazatubyarira
abana baziko ari abantu nyabantu, kandi ari abadayimoni babyaye batabizi, nicyo gituma mwene abo bana, kuko baba badashyitse benshi bapfa bakenyutse, abandi bakaba amadebire cyangwa bakagira ibindi bimenyetso by’ubusembwa mu bwonko, nubwo baba bagaragara ko ari abantu ariko sibo. Abaza kutwaka ubutunzi tubaha ibisa nabwo ariko tukabaha inshingano zibabuza amahoro, abo twubakira ingo nabo 
turahindukira tukazisenya vuba. Tumaze kwigisha abami, abatware, n’abatambyi kutugana, kugeza ubu nabujije abantu gusoma Bible mbatera kwikundira amafirimi n’ibinyamakuru byisi

DAYIMONI GAHARARO NA MUDINDIZA

Mbona haje DAYIMONI GAHARARO nawe ati nkora umurimo yo 
kwamamaza ibicuruzwa byacu byose mu isi, no gushishikariza abantu kubitunga, kandi benshi mbibaha mu buryo bworoshye, mbicishije mu nzira zanjye. Iy’ubusamo zitwa: kwirwanirira no kwicara inzira kuburyo bwose, zuzuye ibira byose. Abandi nkabaheza mu mashuguri ngo bakore ubutaruhuka, bashakashaka ubutunzi ariko ntibagire ubwo babona, ahubwo nkabahoza ku gatebe kubutindi, ubu nakomeje ingoyi y’imibereho igoye, kugira ngo nongere umuruho mbone uko mbuza abantu gusenga no 
gukorera Imana. Ati Abakristo benshi nabahinduye : abibone, bishyira hejuru, kuburyo batacyemera rwose kubana n’abaciye bugufi cyangwa boroheje, kuko mbemeza mbabeshya ko umuntu  ahabwa icyubahiro nibyo atunze, cyangwa yambaye, nkabibagiza ko icyubahiro  nyakuri kiva mu guca bugufi bagakorera Imana.

(Yohana 12:12.26), kugeza ubu maze gusenya ingo nyinshi, kubwo guharara ibigezweho bitandukanye kandi birenze ubushobozi bw’ababishaka. ati kandi mu buryo bwo kunganira DAYIMONI MUDINDIZA, ubu nanjye nabujije abo bakristo gito gusenga amasengesho nyakuri ariyo

– Gusengera umurimo w’Imana 
– Gusengera kunesha ingeso mbi za kamere zabananiye
– Gusengera abami n’abatware ngo ibihugu bibe amahoro
– Gusengera ibindi byifuzo byo kwitangira abandi, cyangwa cyane abarwayi n’abari mu makuba.

Ahubwo mbatoza amasengesho yo kwikunda kwirari ryabo nicyo gituma badasubizwa, kuko Imana mwene ayo itayakunda. Ubu nateje abagabo guhararuka no kuzinukwa abagore babo, cyane cyane abafite abagore bakuze kugira ngo bahore bararikiye abakiri bato n’inkumi, n’abagore nabo ni uko, ibyo byose kugirango: 
mbandurishe, mbarimbuze ubusambanyi. Ati kandi ubunshyize abagore imbere hejuru cyane mbahaye ijambo, ndetse abagabo uhereye mu ngo, kugeza mu nzego zose, kugira ngo abagabo batagira umutima, mbatege ikigoyi cy’ibyo bizungerezi, kandi mbe mpinduye na ryahame ry’Imana ryitwa (Umugabo niwe mutwe), kugeza ubu 
uko isi irushaho kugwiza ubwenge, ninako ndushaho guhisha abantu ubwenge nyakuri bwo kubaha Imana, numva
satani abwira GAHARARO ati genda ufate urukundo nyakuri uruhindure agahararo kumwanya muto, kandi abantu bakabye cyane gusebanya, gusuzugurana no gupinga abakozi b’Imana

DAYIMONI CYUBAHIRO

Haza DAYIMONI CYUBAHIRO ati njye ntwaza igitugu abiyita 
abanyabwenge n’abakozi b’Imana, nkababuza rwose guca bugufi

– Ku buryo nta kugirwa inama, nta kwigishwa, nta guhugurwa cyangwa 
kuyoborwa
– Kandi abanyempano cyane cyane abahanuzi nabahinduye ibishyitsi 
bitanyeganyega mbuzuza uburyarya no kurobanura k’ubutoni kugira ngo nteshe agaciro nyakuri uwo murimo w’izo mpano

Ati ubu nigishije abantu: guhirimbanira icyubahiro cy’ikirenga, kugira ngo 
mbakingiranire mu gihome cyanjye SIMBIKANGWA. Numva satani abwira CYUBAHIRO ati genda rero ukaze umurego mu kazi, wibasire cyane abagore bize bafite abagabo batize, n’abagabo bize bafite abagore batizera, kugira ngo izo ngo tuzisiribange, kandi abasore n’inkumi ntiwemerere abize ko bashakana n’abize, ndetse ushyire amoko n’ubusumbane bw’ifaranga n’imiryango, kugira ngo tudindize kandi turiganye 
benshi amasezerano mu buryarya tubyita ubwenge, bityo abasore n’inkumi benshi bazagumirwa, abandi bapfire imiryango yabo ubusa.

DAYIMONI MUDINDIZA

Haza DAYIMONI MUDINDIZA ati njye nkora umurimo wo kudindiza 
abanyamasengesho ngo badatera imbere mu by’umwuka, nkora uko nshoboye kosenkabaca intege zo gusenga, kugirango badakomeza konona ibikorwa byacu, abavugabutumwa mbadindiza mu buryo bwinshi, nifashisha ubukene bukaze, amadeni, ibyaha by’urukoza soni, nkabateza n’ubucakura bunyuranye bwo kwishakira indamu,
kugira ngo ndindize uwo murimo bakora, nteza abacuruzi uburiganya mu gutanga icya cumi kugira ngo mbabuze umugisha, abahinzi, aborozi, n’abakozi, n’abanyabukorokori nabo mbateza ibihombo n’inyatsi, nkabadindiza cyane nkoresheje uburiganya no kwikunda,
iyo bamaze kwicara ku gatebe kubushomeri n’ubukene, mbayobora inzira y’amadeni bayitindamo, nkayifunga nkabacisha iy’uburiganya, bayitindamo, nkayizitira, nkabacisha akayira k’ishyamba kitwa gusabiriza byatinda nkabakurubanira mu gihome cyanjye bwihebe, cyubatse ku musozi maganya, gihora kirinzwe n’ingabo zanjye, 
MUSHINYAGUZI zifite intwaro zitwa MURINDAGIZI, nuko bakitaba urukiko rwanjye rukuru, rwitwa BIRANDENZE, kugira ngo umucamanza mupfumu amfashe kubabaza ibyo biratanaga. Nkoresha abahanuzi bacu bahishwe mu madini atandukanye, bakagaba ibitero kuri abo babuze uko bagira, bakabahanurira amasezerono y’ibikabyo by’ibitangaza cyangwa by’ibiteye ubwoba, kugira ngo tubayobye. Abanyempano z’uburondozi mbotsa igitutu bagatinya kurondora, nabashaka kwatura ngo bakizwe nkababuza, abafite ubuhamya nkabafunga iminwa,
ibyo byose kugira ngo mburizemo ibyo bise ibitangaza by’Imana n’abanyamasezerano nyakuri, nkababuza gukiranuka kugira ngo nyadindize. Mfite n’ubundi buryo bwo kudindiza abantu, nkababuza gukora, nkabicaza mu bibuguzo by’uburyo butandukanyeamakarita, za biyare, za damu, urusimbi rwa kizungu rukoreshwa n’ibyuma bihanitse, kugira ngo mbadindirize ku gatebe k’ubukene no gusabiriza, mbasige amavuta yanjye yitwa KWIZINUKWA.

Post a comment