No comments yet

ESE INSENGERO ZIFUNGURIRWE KWIYAMBARIZAMO LYANGOMBE RYA BABINGA?

1.Imins’ irahita vuba,

Irahita yihuta

Ukw ihita, benshi bapfa

Batameny’ Umukiza

Hari twakora :

Tugikoran’ umwete :

Dutabar’ ubu vuba,

Imins’ itarashira

Gusubiramo :

Irashira, irashira !

Dor’ iminsi irashira!

Dutabar’ ubu twese,

Twe gukererwa dutyo!

2.None, bib’ imbuto nziza

Mu mitima y’ abantu;

Hanagura n’ amarira

Y ‘ abanyamibabaro

Renger’ abapfakazi,

Kand’ ubyuts’ abaguye,

Uhumure n’ impumyi,

Ibiseb’ ubivure

3.Iby’ uzabishobor’ ute ?

Ntibizakunanira,

Nib’ ufit’ Umwuka Wera

N’ urukundo rw’ Imana :

Ibiduh’ itimanye,

Tubishatse byukuri

Tuyisengan’ umwete,

Dukor’ iby’ imbabazi

4.Icy’ Umwami Yes’ ashaka

N’ ukugendana natwe,

Ngo yikiriz’ abarushye

Bamutey’ umugongo

Kandi yaravuz’ ati :

Uzanyizera wese

Azabwir’ irimisozi

Ngo nitabwe mu nyanja

5.We gutiny’ ibir’ imbere :

Yes’ azagushoboza

Umuh’ umutima wawe,

Awutegeke rwose !

Isi yubahe Yesu !

Yadutsindiy’ urupfu

N’ abadayimoni bose

Ubu ni We dufite

6.Sigaho kwizera guke :

Na wa wundi yakizwa !

Wibuke ko Paulo na we

Yar’ umwanzi w’ ibyiza;

Yamufash’ atunguwe,

Yemera gukizw’ ubgo,

Ab’ intumwa ya Yesu,

Yamamaz’ ubuntu bge

7.Tyo n’ ubu, mugende mwese,

Muri kumwe na Yesu;

Mubamwerek; abakize,

Bos’ abazabyemera

Kandi mwe gucogora

Cyangwa se kunanirwa,

Mutarabasohoza

Ku Mukiz’ ubifuza

Benedata, ndabasuhuje mugire amahoro ava ku Mwami Imana.

2Timoteyo 3:7. bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

2Abakorinto 5:17. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Kuva 23:13. “Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y’izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.

Nifuje ko tuganira ibirebana n’urugendo twatangiye rugana mu ijuru. Amagambo dusomye yose haruguru aha, aratwereka neza ibidukwiriye, Kugirango wige ariko ntumenye ukuri biragatsindwa n’Uwiteka. Kuvuga izina rya Yesu ku munwa ariko nabwo utarahindutse ni akaga gakomeye. Kuba umukristo waragize aya mahirwe ( nyise amahirwe kuko abarushye bataramenya Yesu baracyari benshi cyane). Hari benshi bari mu nsengero barahoze mu bigirwamana n’imico yabyo, bagakomeza kubiramya mu rusengero.

Hari yenda se n’ababyigishwa n’abandi cyangwa se yenda akaba ari nazo mana bakorera kuko byose birashoboka no mu nzu y’Imana hazamo abapfumu abarozi kubera ko satani abasha kwihindura malayika w’umucyo.

2Abakorinto11:13. Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo.

14. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.

Nagize ntekereza ko giciriritse ariko cyangwa kumva mu mutwe, reka nkibaganirize.

Hari video y’indirimbo 2 z’umuntu umwe yahererekanyijwe ku matelephone nanjye ingeraho, yari mu rusengero bamuhaye umwanya wo kuririmba, 1. Yageze ikirenge mu cya Michael Jakson mu mibyinire ( iki ntacyo gitwaye cyane ntigitindweho).

2. Hari indiirmbo yaririmbye ati: “ibintu birakaze…….” Avuga ati “ mperutse kumva inkuru……..” akomeza yiyambaza iz’iwabo aira ati: ‘mandwa za data, mandwa za mama…..!”

Ahagaze mu rusengero ubona ko bafashijwe akomeza ati ndabizi ko mwalimu azikunda…

Ikibazo nakomeje kugira ni iki:

  • Ni gute umuntu ahagarara mu rusengero akiyambaza imandwa, abandi bagafashwa nk’aho ari kwa Lyangombye rya Babinga?

Amagambo twasomye haruguru atwihanangiriza gukora ibisa bityo, noneho mu nzu y’Imana mu Iteraniro koko? Nta hantu nigeze mbona hagira ubivugaho na gatoya, kuko barafashijwe rwose niyo mpamvu bayihererekanyije. Ese abantu basigaye bajyanwa mu rusengero no kwicinyira akadiho ntibite ku magambo babwirwa? Niba se bayumva bahamanya nayo? Bahamanya nayo se ahura n’Ijambo ry’Imana?

Kuba Imana yaremeye ko insengero ziba zigiyeho ingufuri igihe kingana gitya, murabona koko tutari twararengereye natwe? Dusenga dusaba ngo zifungurwe se tuzambarizemo Lyangombe koko?

Kwiga tutamenya birangire, twemerere Imana nayo itugirire neza rwose nicyo kidukwiye.

Mugire amahoro.

Post a comment