No comments yet

ESE ABAKRISTO N’ABAYISILAMU BABA BASENGA IMANA IMWE, UMUREMYI WA BYOSE?




Ndabaramukije mwese mu izina rya Yesu Kristo. Uyu munsi nifuje kubaganirira ku bushakashatsi nakoze nitonze imyaka itari mike, ku bijyanye n’ibyo abizeramana bahuriraho n’ibyo batandukaniyeho.
 
Uyu munsi reka tuvuge hagati y’umukristo n’umusilamu. Aha mbanje kwisegura nimvuga umukristu ndavuga umukristo wemera Imana yaremye ibiriho byose, ifite amatwi yumva kandi ibasha kuvugana n’abayo. Nusanga utari muri abo ibyo nandika ntibikureba nk’umukristo.
 
Dusome: abacamanza 6:25. Nuko ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Enda impfizi ya so ntoya, wende n’indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bāli, uteme Ashera iri hafi yacyo, 26. maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.” 27.
Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk’uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n’abatuye muri uwo mudugudu.
28. Bukeye bwaho abo muri uwo mudugudu babyutse mu gitondo kare, basanga igicaniro cya Bāli gisandaye na Ashera yari hafi yacyo yaguye, n’impfizi ya kabiri yatambwe hejuru y’igicaniro cyubatswe muri iryo joro.
30. Yowasi asubiza abamuhagurukiye bose ati “Murashaka kuburanira Bāli, cyangwa murashaka kumukiza?” Ati “Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.”
 
Aha haruguru tumaze gusoma amateka y’ibyabaye kuri Gidiyoni mweneYowasi, yetemaguye icyasengwaga nk’imana ariko nticyabashije kwivugira cyangwa kikize. Muri iyi si rero turimo kuvuga ko umuntu asenga ibyo asenga byose abyita Imana siko aba ari Imana nyakuri yaremye ibiriho byose. Urugero ntanze sinshatse kuvuga ko abaisilamu basenga ibishushanyo kuko ariwo mutwe w’inyandiko, gusa mbikoze ntanga urugero rw’ibyitwa imana zitabasha gukiza no kwikiza ubwazo. Twabonye neza ko aho byatangiriye Imana yo mu Ijuru ariyo yabwiye Gidiyoni gutemagura icyo kigirwamana. Byerekana ko hari Imana Nyirijambo hejuru y’ibindi byakwitwa Imana byose.
 
Tugaruke ku nsanganyamatsiko yacu. Nsubije amaso inyuma nasanze abayisilamu ba nyabo ( aha ndisegura iyo mvuze ba nyabo, bivuze ko ubuzima bwabo bwose, ibisekuru n’ibisekuru hejuru ya 10 kuzamura ari abaisilamu batavangiye) ubuzima bwabo rero bushingiye ku idini nta kindi bazi. Hari byinshi nabigiyeho, hari ibyiza nabasanganye hakaba n’ibyo mbagaya. Ibi ntacyo bivuze cyane kuko mu buzima ubundi buri bantu cyangwa itsinda runaka rigira uko ribayeho, icyo mvuga rero ni imyemerere sininjira mu buzima busanzwe.
Mu myaka yo hambere mu ishuri twiga amateka, twageze ahavuga ku madini, uwatwigishaga yatubwiye ko (Judaisme, Christianisme na Isilamu) ari Monotheist ( bivuga ko basenga Imana imwe). Nahagize ikibazo kuko njye narimfite uburyo nzimo Imana, kandi nkabona abisilamu nabo bafite uko bayizi bidatundukanye n’uko mbizi gusa, ahubwo bihabanye cyane. Icyo kinti ntikigeze kimwa mu mutwe nubwo nari muto iyo ntaza kubona igisubizo mu buryo bw’umubili ndetse n’Umwuka mba nkigerageza kubyemera ntyo.
 
Negereye cyane n’umuislamu umwe mubaza uko nasobanukirwa ibyabo, kubera ko nta mwanya munini yari afite abitewe n’akazi kandi akaba atarakurikiye iby’idini cyane ngo abe aribyo akuramo amaronko, yampuje n’umusheikh w’umunyakanada, aransobanurira tujyana mu musigi nkurikira kimwe ku kindi. Ndabibutsa ko nubwo nabaga nagiye mu musigiti nakomeje gusenga uko nsanzwe Nsenga kuko ntigeze mbona Imana ibura kunsubiza. Icyo yanyigishije yambwiye kuvuga Icyo bita Shahada. Ni ukuvuga ngo uba wemera ko Muahamad ari intumwa ya Allah kandi ko na allah ari umwe. Ngo iyo umaze kuvuga utyo uba winjiye idini. Gusa nakomeje gusoma ibitabo byabo ngira aho mbona ko biba byo gusa iyo iyo ubivuga ubikuye ku mutima. Njye siko byari biri, mu by’ukuri nashaka kumenya Imana abayisilamu basenga iyo ariyo, ariko cyane nshingiye kuri ya matsiko nakuye mu ishuri ko twaba dusenga Imana rukumbi.
 
Ntushobora gusobokirwa abantu utabana nabo mu buzima bwa buri munsi, uko nagendaga nitegereza nganira nabo dore ko nari nemerewe kubaza ibibazo byose undi wabivukiyemo atatinyuka kubaza. Nahabwa ibisubizo, ubushakashatsi nabukoze imyaka 12 yose kandi nubu nkikomeje kuko buri munsi ugenda wunguka uko uganiriye cyangwa se usoma. Sinashobora kugendera ku mabwire naba narumvanye undi muntu ubavuga muri iyi nyandiko ya mbere, kuko hari ubwo nzajya nkomeza kubabwira n’ibindi uko binjemo cyangwa nibutse ikintu cy’ingenzi.
 
Mu gice cya mbere reka mbabwire Imana nyamana.
 
Imigani 8:17. Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona.
 Burya iyo ushaka Imana n’umutima wawe wose byanga bikunda urayibona.  Rimwe naje gutangazwa n’umunyedini wari wifatiye abandi basenga avuga ngo “ Hari abasenga Imana zivuga…….” Kubera ko we ashobora kuba asenga ikiragi akumva ko Imana itavuga yararemye umuntu ubasha kuvuga!
 
Nuko rero nkuko nababwiraga umunsi ari kuwa gatanu kuba isilamu ni nko ku cyumweru ku bakristo cyangwa ku isabato ku badive. Ninjiye mu musigiti, iyo ugeze mu musigiti, ubanza gusenga ibyo bita raka 2 ebyili ubundi ukicara, ugakurikira. Uko nijiye gahunda yari yanjye yari ukumenya niba koko Imana abakristo dusenga arinayo abasilamu basenga, njye iyo nshaka gusobbanukirwa neza nsaba Imana ikimenyetso. Narasenze nkurikiza imyitwarire yabo, uko bunama bunamuka ariko njye iminsi yose nagiye mu musigiti sinigeze Nsenga amasengesho yabo na rimwe nasengaga mu rurimi rwanjye Imana yampaye kandi ibasha kurwumva.
 
Namaze gusenga, ndangije ndicara nkimara kwicara Immam ( wari uhagaze imbere abwira ikoraniro rimwicaye mbere) yahise agwa hasi ahera Umwuka, kiba kimwe mu bimenyetso Imana yanyeretse ko Iyo Nsenga atariyo abaisilamu basenga.
Bahise bamuterura bamujyana iruhande baramuhungiza , umwanya we uhita ujyamo undi bigeze hanyuma arazanzamuka.
 
Aka ni kamwe muri twinshi Imana yo mu Ijuru yanyerekeyeho ko iyo Nsenga atariyo abo bandi basenga.
 
Ka ndekere aha uyu munsi mushonje muhishiwe n’ibindi biracyaza…….
 
 
 
 

Post a comment