UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (igice cya nyuma)
.Abantu benshi barangajwe n’iyi si biyibagije umunsi bazahura n’Imana umuremyi wabo amaso ku maso. Ese abantu koko bibuka ko umunsi umwe amazina yacu azahamagrwa aho buri wese azahagarara imbere y’Imana wenyine nta mugore nta bana uzahagarara wenyine buri wese azimenyera ibye. Ibitekerezo byacu bikwiye kwerekera kuri wa munsi tutazaba tugikanzwe...