IGITABO CYA HENOKI (IGICE CYA KABILI INYANDIKO YA KABILI) IKUZO, INSINZI Y’ABAKIRANUTSI NO KWIHANA KW’ABANYAMAHANGA
Muri iyo minsi hazabaho impinduka ku bera n’abatoranyijwe, kandi umucyo w’imisni uzabana nabo, ikuzo n’icyubahiro bizaba iby’Uwera, mu minsi amakuba azaba yarabikiwe abanyabyaha. Abakiranutsi bazaba baranesheje mu izina ry’uwera Nyirimyuka. Kandi azabagira abahamiriza abandi kwihana no kwibagirwa imirimo y’amaboko yabo. Nta cyubahiro bazagira mu izina ry’Imana Nyirimyuka. Mu izina rye...