IBIJYANYE N’AMAFILIME Y’ISI NA TV N’INDIRIMBO Z’ISI N’UKO BIRIMBUJE BENSHI CYANE!!!

BISUBIZO BY’IBIBAZO BYABA BYIBAZWA CYAGWA BYAKOMEJE KUBAZWA KU BIJYANYE N’IYEREKWA RYO MU IJURU N’IKUZIMU. BYERETSWE RACHAEL MUSHALA NDETSE NA MURUMUNA WE ZIPPORAH NAGIYE MBIBAGEZAHO MBICISHIJE AHA KURI FACEBOOK NA WHATSAP HAMWE NA HAMWE. MUKURIKIRE MUSHONJE MUHISHIWE! -Hari ababajije niba ari bibi kureba amafilime y’isi, n’amatangazo yamamaza ibibi aca ku matereviziyo, ama...

Continue reading

IKIBI GIKOMEYE!!!!!!!

Ibyahisuwe 22:17 Umwuka n’umugeni barahamagara bati : “Ngwino!” kandi uwumva nahamagare ati ; “Ngwino!” UMUJYI WA NEWYORK Yesu yanyeretse Satani yicaye ku ntebe y’ubwami bwe mu mujyi wa New York. Yari afite imitwe ibili: umwe w’inkoko y’isake yirabura n’undi umeze nk’igisiga cyitwa Kagoma yibaura. Yari yambaye kandi ikanzu y’ubwami yicaye...

Continue reading

ISAHA YA NONE N’AMAHIRWE AGENDANA N’IGIHE!

Mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu. Nifuje ko tuganira ku gihe, Iyo tuvuga igihe buri wese afite uko abyumva. Singambiriye kukivugaho byinshi ariko muri make buri wese afite uko akoresha igihe cye. Gukoresha igihe bifite igisobanuro bitewe na buri wese uko agikoresha, ugikoresheje neza, nta kabuza ko bigenda neza, ariko...

Continue reading

ABADAYIMONI BARWANYA AMASENGESHO/ABAMALAYIKA BASHINZWE AMASENGESHO.

ABADAYIMONI BARWANYA AMASENGESHO Naraye mbyutse mu ijoro ngo nsenge. Nyuma y’isengesho nsubira mu buriri, nkimara gufunga amaso mpita njya mu iyerekwa. Nabonye abantu benshi barambaraye hasi mu mayira. Abo bantu bari bananutse cyane imbavu zabo zari zarumiye ku mibili yabo. bambaye ubushwambagara kandi bwanduye cyane. Inda zabo zari zarafatanye n’imigongo...

Continue reading

URUKUNDO IMANA IDUKUNDA RURAHEBUJE.

Ndabasuhuje mwese! Nifuje kubasangiza ibyo Imana yambwiye ku wa Kabili ubwo nasengaga, Imana iradukunda! Yambwiye ko ihora irindiriye igihe dufashe ingamba zo kuyishaka, n’igihe duhisemo kuyigana, ko Iza idusangira bwangu bigasa no kuduhobera! Ni Data mwiza, yarabimbwiye, ko Itajya igambirira guhana, ariko tubiyihatira iyo dukomeje kwirundumurira mu nzira z’ibyaha. Ihora...

Continue reading

IYEREKWA KU GICUMBI CYA SATANI MU MADINI.

  Aba bantu aracyasubiza Yezu ku musaraba: – Abasenga bakoresheje ishapure, Tasbih, abakora ibitangaza byo kwiyamamaza ko bakomeye,nka TB Joshua, n’abandi benshi: Yeremiya 20:9 Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo...

Continue reading

BAKOBWA NAMWE BAGORE, MUZAGEZA RYARI GUHERA MU RUNGABANGABO? NIBA UWITEKA ARIWE MANA MUMUKURIKIRE, KANDI NIBA BAYALI ARIWE MANA YANYU MUMUKURIKIRE.

“Mu Ijoro ryo ku itariki 25 ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2016 nariho nsenga maze njyanwa mu Iyerekwa rishimangira iryabanje ku bjyanye nuko abagore batagomba kwambara amapantalo. Ibi Yesu yari yarabimbwiye mu mayerekwa yabanje. Mu Iyerekwa nabonye abagore basaga n’abakina umukina umukino wa Basketball . Maze Yesu aravuga ati: “...

Continue reading

FOOTBALL IMANA Y’ABATARI BAKEYA MURI IKI GIHE

IMANA YA FOOTBALL “Tariki 20 ukwa cumi na kumwe 2014, ubwo narimo nsenga Uwiteka yanyeretse icyiciro kigezweho cyo gusenga ibigirwamana. Ntikwari ugusenga ibishushanyo ahubwo byari umupira w’amaguru/ football. Mu iyerekwa Yesu yanyeretse abafana benshi ba football aho buri buri wese yabaga afite akagirwamana kabajwe. Yesu yansobanuriye ko mu by’ukuri Atari...

Continue reading

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 18-05-2018 (nimugoroba)

      Imirimo y’Umwuka Wera no Kurinda umuriro w’Umwuka Wera.   Nkuko bisanzwe umuriro utavumbitswe urazima. Umwuka Wera nawe ntava ku busa, biragora kumukorera burya no nko kubona ipeti rya gisirikare unyura mu bizamini byinshi. Kugirango umugire urangare yigendere dore bimwe byakubwira ko wamaze kuzimata ni igihe uzaba ukora...

Continue reading

IJAMBO RUSIFERI YAGEJEJE KU BAKOZI BE MU IJURU RYA AKABILI IGICE CYA NYUMA

Ku munsi wa gatanu w’amasenegsho y’Itorero abamalayika batatu bagarutseho nkuko bari baransezeranyije. Maze malayika Gabriel wari waransezeranyije kumbwira iby’intambara yo mu Mwuka amfata ukuboko twongera kugenda ku muvuduko munini cyane nko guhumbya , ubwo yahise ambwira ngo tugiye kureba ahari inama yateguwe na Luciferi, twarihutaga cyane bikabije, kuko malayika Mikayile...

Continue reading