BURYA IBY’IMANA NYABYO NI UBUCURUZI NAHO IBINDI NI AMAGAMBO!

Matayo 25: 14. “Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, 15. aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebliri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. 16. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. 17. N’uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo...

Continue reading

UBWO AGAHWA KARI KU WUNDI GAHANDURIKA, DUHERE KUKATURIHO.

Ndabasuhuje benedata, dusangiye gucungurwa n’amaraso ya Yesu Kristo. Maze iminsi ntekereza uburyo abantu usanga baba bashaka ko bagenzi babo bagirirwa nabi kubera impamvu zinyuranye, nyamara icyo babasabira guhanirwa bagikora nabo, ndetse ahari abasabira abandi guhanwa bakaba aribo banyabyaha bakabije kurenze abasabirwa guhanwa. Aho umujura, asaba ko abandi bajura nkawe bahanwa,...

Continue reading

KWITWA UMUKRISTO BIHURIWEHO N’ABAVUGA YESU KRISTO BOSE.

Bibiliya ni igitabo kidashingiye ku idini iyo ariyo yose, ubukristo kandi nanone si idini, ahubwo ni izina abapagani bahaye abakuriye Yesu, batangiye kubita ko muri Antiyokiya. Kubera ko bagendaga bamamaza inkuru Nziza ya Kristo. Niyo mpamvu uzasanga umukristu ajya kuraguza, umukristo yiba, umukristu apfumakira ibigirwama, ugasanga harimo abarozi, abakora ibyiza,...

Continue reading

ISHYANO RYAGUYE MU ISI NI UKO ABATEMERA IMANA BADASIBA KWIVANGA N’ABAYISENGA!

Ndabasuhuje mu izina ry’Umwami Yesu Kristo mwe dusangiye gucurwa mwese. Uyu mwanya turebere hamwe ibiteye agahinda byadutse hagati muri twe, nyamara benshi batajya baha agaciro bakabifata nk’ibigezweho, kandi bury anta kigezweho kiriho na mba nk’uko tubisanga. (umubwiriza 1:10. Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho...

Continue reading

IGIHAGARARO CYAWE IMBERE Y’ABANTU GIKWIYE KWEREKANA/ KUBAHISHA IMANA IYO MUZIRANYE KOKO.

Kumenyana bibaho hagati y’abantu iyo umwe azi neza undi, n’uwo wundi akamenya mugenzi. Aha iyo tuvuze Imana yo, izi buri wese kuva ataraba urusoro munda nya nyina. (Yeremiya 1:5. “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”) Ahangaha Imana yabwiye Yeremiya ko imuzi neza...

Continue reading

HISHA ISONI Z’UBWAMBURE BWA MUGENZI WAWE!

Benedata dusangiye gucungurwa ndabaramukije mu izina rya Kristo Yesu. None, mucyo tuganire ku bibabaza Imana nyamara tudaha agaciro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuva mu itangiriro kugeza mu Byahishuwe, nta na rimwe Imana yihanganira kubona umuntu waremwe mu ishusho yayo yambaye imbunuze cyangwa se ubusa buriburi. Itangiriro 1:26. Imana...

Continue reading

“NATAKIYE ALLAH ITEKA RYOSE NGIRA NTI NDASHAKA KWICA ABAKIRISTU N’ABAYAHUDI”IGICE CYA KABILINSHAKISHA AMAFARANGA YANJYE NAMBUWE N’UMUSILAMU NKANJYE, NIHO NAHUYE NA YESU.

Hariho isomo ryitwa Kurakara ninjye waryigishaga abanyeshuri bacu. Uburyo wakwishakamo umujinya, urwango, Utekereza ko gufata umutwe w’umuntu ukawukata ari ikintu cyoroshye? Ubyigisha buhoro buhoro, nyuma bakavamo abicanyi ruharwa. Umwana w’umukobwa atangira kwipfuka umutwe agize imyaka irindwi kuko ariyo myaka yo kurongorwa mu idini ya Islam. Muhamad yarongoye Aisha ,afite hagati...

Continue reading

“NATAKIYE ALLAH ITEKA RYOSE NGIRA NTI NDASHAKA KWICA ABAKIRISTU N’ABAYAHUDI”

Nitwa Daniel Shayestech Ndi umuntu wahoraga ntakambira Allah iteka ryose ngira nti : “ndashaka kwica abakiristo n’abayahudi ngo mpimbaze izina ryawe” .Nshuti ndagira ngo nkubwire ko muri guverinema ya Iran dupangira imigambi mibisha abakiristo nabigambiriye kera ariko kubw’imbabazi z’Imana ndi hano nshima Izina ryayo.Nageragezaga gusenya urusengero ubu ndi kubaka umurimo...

Continue reading

AMABANGA YA SATANI YIHISHE MU MAHERENA, IMINYURURU YAMBARWA MU IJOSI, NDETSE N’IMPETA ZIRIHO IMISARABA ABANTU BAKUNZE KWAMBARA.

Yesu yambwiye ko kwambara urunigi/ neck chain, impeta zigezweho ndetse n’amaherena(impeta bambara ku matwi) byose bifite igisobanuro. Yambwiye ko bisobanuye ko ubyambaye aba ari imbata/umucakara wa Satani. Kubyambara, uba wereka buri wese ko uri uwa Satani, ni ikimenyetso cyo kumugandukira(Satani).Yesu yambwiye ko nta kintu kitagira igisobanuro n’impamvu, wacyita ikigezweho ariko...

Continue reading

UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (igice cya nyuma)

.Abantu benshi barangajwe n’iyi si biyibagije umunsi bazahura n’Imana umuremyi wabo amaso ku maso. Ese abantu koko bibuka ko umunsi umwe amazina yacu azahamagrwa aho buri wese azahagarara imbere y’Imana wenyine nta mugore nta bana uzahagarara wenyine buri wese azimenyera ibye. Ibitekerezo byacu bikwiye kwerekera kuri wa munsi tutazaba tugikanzwe...

Continue reading