No comments yet

BURYA IBY’IMANA NYABYO NI UBUCURUZI NAHO IBINDI NI AMAGAMBO!

Matayo 25: 14. “Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, 15. aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebliri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. 16. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. 17. N’uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. 18. Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja. 19. “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye. 20. Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ 21. Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ 22. “N’uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ 23. Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ 24. “N’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye 25. ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ 26. “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, 27. italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n’inyungu yayo? 28. Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. 29. Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite. 30. N’uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’

Ndabasuhuje mu izina ry’Umucunguzi wacu Yesu Kristo, mugire amahoro nubwo ab’isi batayateze. Ibibazo ni byinshi cyane muri iyi munsi turimo kuko isi yashaririye hafi ya bose mu bayituye amaso yawe ndetse n’ayanjye yarabyumvise ndetse amaso ya bamwe muri twe muri twe arabyirorera.

Nifuje ko tuganira ku bucuruzi mu by’Imana. Ahangaha dusomye hejuru hasobanura neza ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’urwunguko Imana idutezeho, italanto wahawe nanjye nahawe ziranyuranye niyo mpamvu mwabonye uyu muntu agiye kuzinduka atabaze abagaragu be ngo bose abahe izingana. Niyo mpamvu rero dukwiye gusigaho kuririra ibitari ibyacu mu gihe cyose tutaratunganya ibyacu. Mu bihe dusohoyemo tugenda duhura n’abiyitirira izina ry’Imana bakarikoresha mu buryo bunyuranye, uretse bamwe no kuba badakoresha neza italanto zabo hari abakoresha ibicupuli. Abo tubareke ahubwo turebe njye nawe italanto nahawe nawe iyawe wahawe, ko igihe kigeze ndetse cyegereje cyane nyir’umuringa akatugeramo azasanga italanti yawe warayungukiye cyangwa azasanga narayihunitse.

Hari ushobora kuvuga ko adasobanukirwa n’icyo yakorera Imana mu buryo bugaragara. Ndabaha urugero rutoya.

Dufate umwana wize ari imfubyi atishyurirwa na Leta Imana yaraciye inzira gusa ikamubobera uburyo bwo kwiga kandi akiga neza, akaba akijijwe neza pe! Noneho yamara kwiga akaza akabona akazi. Akiyibagiza ko hari benshi bameze nkawe bakomeje kuba mu buzima bugoye, usibye n’abameze nkawe ni buri muntu wese, afite icyo Arusha. Kubaho si amashuri meza cyangwa menshi wize gusa, ahubwo icyo wayakuyemo niyo talanto Imana yaguhaye ngo uyikoreshe wunguka. Urugero wize ibijyanye n’ubuzima. Mu itoerero usengeramo hari abantu benshi badasobanukiwe n’uko bakwirinda indwara zimwe na zimwe ziharangwa ziterwa n’ubumenyi bukeya mu kwirinda, nawe ukomeje kwicarana nabo, uhafite akazi ukagereka akaguru ku kandi wumva ari ibyo. Abantu b’Imana bahora barwaye ntacyo ubikoraho, urumva ko italanto yawe ntacyo uyikoza ukiza abantu b’Imana, kabone nubwo ntawagusabye amafaranga!

Bikunaniza iki gufata iminota 30 cyangwa se mikeya umunsi mu kwezi cyangwa mu gihembwe ukegera bene so ukabasobanurira uko bakwirinda aho gukomeza kwicwa n’indwara zishobora kwirinda? Aatagira isoni bazavuga ngo ntawe ukumira urupfu ni igare riba ryaje, ni ubushake bw’Imana!

Undi nk’uwo wa mbere yize icungamutungo, ubukungu, n’ibisa n’ibyo. Azi neza cyangwa se azobereye mu gutegura imihsinga ibyara inyungu. Akaba aho yicaranye n’abakene nyamara bakaneye gusa ubereka inzira abajijura, amaboko ari ayabo ndetse n’igishoro ari icyabo, akaryumaho. Ategereje gusa abazamuzanira amafaranga mu biro akoreramo ngo abigire imishinga. Bene so bazakomeza gutindahara mwicaranye nta soni biguteye nyamra hari ubwo ingaruka zabyo zishobora kuzakugeraho, bamwe muribo bahindutse ibisambo bakakwiba kubera ubukene bukabije bushobora kubyara ubwihebe.

Munyemerere mvuge gato kuri aba gusa, hari byinshi umuntu yabavugaho ariko muri makeya ni uko gusa, Italanto ( icyo Imana yaguhaye cyihariye kidafitwe n’abandi) Imana yayiguhereye kungura beneso, kungura itorero. Nta kintu Imana ikorera mu gihombo niyo mpamvu abayihombya bose bajugunywa hanze nk’uriya mugaragu mubi tubonye haruguru.

Natekereje, nawe utekereje iyo wigenzuye usanga ari iki Imana yaguhaye wihariye kidafite n’abandi? Buriya nukimenya hakurikireho kugikoresha kandi neza. Hari uukana n’abandi akaba umunyamahirwe kurusha abavandimwe be, iyo dusomye Imigani 17:17 tumenya Impamvu zabyo. Urabikora se? Niba ubikora neza Imana iguhe umugisha, niba utarabigerageza tangira none, usabe Imana ikubashishe niyo ibasha kukwigisha uko wayungukira kandi neza, bityo nawe ntibigutere igihombo cya none ndetse n’icy’ejo hazaza.

Mugire icyumweru cyiza Imana ibarinde.

Post a comment