No comments yet

AMATEKA AZACIRIRWA ABIGISHA IBITANGAZA N’IMPIYA TARIKI 19 Z’UKWA CUMINI KA RIMWE 2015. RACHAEL MUSHALA

Yesu yanyereste uburyo umujinya we ugiye kuzagwira abigisha inyigisho zo kuvuga imigihsa gusa n’uburumbuke. Abigisha abantu uburumbuke n’imigisha n’ibitangaza gusa, batababwira kwihana no kuva mu byaha ngo bahindukirire Imana bakire umujinya w’Imana bazasukwaho umujinya w’Imana. Byari biteye ubwoba, urubanza ruzahera mu b’inzu y’Imana. Mwigishe abantu kuva mu byaha bahesha Imana icyubahiro, aho kwita kubashimisha gusa. Dusenge kandi kugiorango Imana ikize benshi umujnya wayo. Ryari iyerekwa riteye ubwoba. Yesu yambwiye ko abo bantu bari bazi ukuri ariko ntaibakuvugishe kuko bashatse kuba ibyamamare gusa. Nimwigisha gusa ibintangaza n’imigisha, ntimuvuge umumaro wo gukizwa no kwihana ibyaha, ntimubwize abantu ukuri ku bijyanye na Gihanamu n’amateka azacirwa abanzi b’Imana bose, ndababwiza kuri ko muri bamwe mu bahanuzi b’ibibinyoma kandi ntimubasha kubihakana. Ntacyo bimaze niba Imana yabakoresha ibitangaza nyamara mutigisha ukuri kose muzabibabozwa mwihane muvugishe ukuri bigishoboka.
Yeremiya 23:22. Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
Yeremiya 23:9. Iby’abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk’usinda, nk’umuntu wishwe na vino mbitewe n’Uwiteka n’amagambo ye yera.
10.Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye.
11.Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.
12.Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk’ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
13.Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli.
14.No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora.
15.Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”
16.Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.
17.Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’
18.“Ni nde wari mu nama z’Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?
19.Dore umugaru w’Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha.
20.Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we, mu minsi y’iherezo ni bwo muzabimenya neza.
21.“Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.
22.Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
23.Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n’Imana ya hose na kure?
24.Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n’isi?
25.Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’
26.Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by’imitima yabo ibeshya?
27.Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.
28.Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n’ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n’ingano? Ni ko Uwiteka abaza.
29.Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro, cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?’
30.“Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.
31.Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’
32.Dore mpagurukiye abahanura iby’inzozi by’ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k’ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.

Post a comment