No comments yet

AKABANDO KO KWICUMBA MURI UYU MWAKA

Ndabaramukije mu izina ry’umucunguzi wacu Yesu Kristo. Imyaka irahita indi igataha dusaranganye impamba dupfunyikiye uyu twamaze gukandagiramo.

Nta rirarenga ku muntu utarashyira akadomo ku ngamba yatangiranye uyu mwaka, bake muri bo mucyo dusaranganye ibihari none twibukiranya ko “igiti uzota ushaje ugitera ukiri muto” Isi iri mu bihe bishya byatunguye abatari bakeya keretse gusa bakeya bo ku mpande 2. Uruhande rumwe ni urw’abayooborwa n’UMWUKA WERA abandi ni abayoborwa n’uwuka w’isi.

Abandi rero basigaye niba nyamujyiyobigiye ntibamenya ibipfa n’ibikira kenshi bagwirwa n’amakuba y’uburyo bumwe cyangwa ubundi.

Ndabakangurira kwegera Nyiribihe  niwe utegenera ibidukwiye mu gihe cyabyo.

Amosi 3:7. Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.

Nta kintu na kimwe kibaho mu isi Uwayiremye atabizi, bene ibyo abanza no kubimenyesha abagaragu be.

Igihe turimo ntekereza ko abari bafite ibyo birata byinshi bamaze guhinyuka bakabona ko iby’isi ari zunguruka. Nyamara mwabonye kandi nanone ko igihe abandi babaga batazi  ko bucya cyangwa ngo bwire, Imana yatungiye abagaragu bayo mu buntu bwayo, ikabagaburira ntaho bakora; ibyo ni ibyagaragaragaye mu buhamya bunyuranye bw’abo Imana yagiriye neza. Aha tuzagira umwanya wo kubivugaho neza ubutaha.

Nta gihe Uwiteka atateze amaboko adutegereje ngo tumwegere atugirire neza. Abategetsi bo mu isi (umukungugu ushiraho nka mwene Adamu wese) ntibapfa kwegerwa kubera uburinzi baba bafite. Ariko Imana yaremye byose, irarenga igaca bugufi cyaneeeee, igasaba kuyegera no kujya nayo inama!

Yesaya 1:18. “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.

Abajya inama burya ni abantu basa nk’aho baringaniye nta busumbane burimo, ahari ubusumbane haba amabwiriza n’amategeko ashyirwa ku banyantege gusa.

Namwe rero mufate akanya mutekereze uburyo Imana yiyoroshya ari nyiribiho byose, ifite umwuka duhumeka mu biganza byayo, ariko twe tukishyira hejuru tukigagaza. Imana itugire neza iduhe umutima uciye bugufi nk’uwa mwene Yesayi.

Niba tumaze noneho kwemera kujya inama n’Uwiteka nk’uko abidusaba, dusabwa gukora iki?

Tumaze kumushaka (Uwiteka) bidusaba gushyiraho umwete n’ingoga.

Imigani 8:17. Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona.

Twatangiye duhamagarwa tuze tujye inama n’Uwiteka, none atubwiye ko akunda abamukunda, abamushakana umwete ni bantu ki? Kandi aboneka hehe?

Inzira yoroshye ni ugusenga. Muri iyi minsi ya vuba amadini anyuranye yagiye atangaza iminsi runaka yo gusenga Imana barangiza umwaka cyangwa se no kuwutangira. Ariko ntibyoroshye kuri bamwe na bamwe kumenya ibyo barimo neza ahubwo babifashe nk’imigenzo y’idini. Mu by’ukuri Imana ntimugura ariko abayishakana Umwete bagira amabanga yayo menshi, abasenga benshi baba basaba Imana ibintu binyuranye, ariko bagirwaho n’icyago cyo kwitwa NYAMUSABANA URUHATO no kuba NYAMUSABWATANGE. Aba bantu bombi usanga aribo bagwiriye muri iyi minsi yacu. I Ninewe basenze iminis 3 gusa, Imana ihagararika kubarimbura. Abayuda mu gihe cya Hadasa na Molodekayi, basenze iminsi 3 gusa, baratabawe. Ni mpamvu ki dusenga iminsi 21, 30, 70, ntihagire igihinduka?

Aha buri wese yisubize.

AMATAMA MASA NTASABIRA INKA IGISIGATI ni imwe mu mpamvu zituma benshi bacurangira abahetsi bibwira ko basenga.

Dufate urugero rw’umuntu umwe muri benshi tumwigereho, kuko nyamara yubaha Imana.

Ibyakozwe n’Intumwa 10:1. Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. 2. Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. 3. Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.” 4. Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.

Buri wese mwifurije ko nibura gusenga kwe kutajya kugenda ubusa ahubwo kujye gusunikwa n’umutima w’ubuntu. Gusenga konyine kutagira imirimo ntacyo kwamarira nyirako.

Twubahe Imana kuko twabonye uburyo yo, yicishije bugufi ikatwegera mu Rukundo rwinshi idufitiye. Buri kanya yiteguye kwakira uyisanze.

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment