No comments yet

ABUBU N’ABO HAMBERE MU BY’UKURI NINDE WANGIJE ISI.

ICYIGISHO CYO KU WA KANE TARIKI 13-02-2020

INTEGO: ABUBU N’ABO HAMBERE MU BY’UKURI NINDE WANGIJE ISI?

TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 149 MU GUSHIMISHA

  1. Mbeg’ urukundo rw’Imana yacu,

Nta Warondor’uko rungana !

Rusumb’ukwezi; rusumb’izuba;

Kand’ i kuzimu, rugerayo

Rwatumye Yes’aza mw’isi yacu,

Ngw’indushy’ aturuhure;

Na cya Kirara cy’inzererezi,

Rwatumye S’acyakira

Gusubiramo: Mbes’urukundo rw’Imana yacu

Rwagereranywa n’iki ?

Mw’ijuru n’isi baruririmbe,

Kugez’iteka ryose !

2.Ingoma zose zo mw isi yacu

Zijya zihita zishiraho ;

ABANG’IMANA, NTIBAYISENGE,

BAZAPFA BOSE, BE KWIBUKWA

Nyamar’urwo rukundo rw’Imana

Rutagir’akagero,

Urw’idukunda tw’abari mw’isi,

Ni rwo rutazashira

3.Inyanja zose zaba nka Wino,

Ijuru rikab’impapuro,

Ibyatsi nabyo bakabigira

Byos’uducumu tw’abanditsi,

Ab’isi bose bakandikaho

Iby’urukundo rwayo,

Ntibabimara ! Ntibyakwirwaho !

Hakam’ inyanj’ari yo !

4.Kand’ ukw ikunda Umwana Wayo,

Jye ni kw’inkunda, ntakwiriye

Nar’umugome, nukw’ impa Yesu,

Ngw’ambambirwe Ku Musaraba

Mubo Yacunguj’ayo maraso

Nzi yuko nanjye ndimo

Nzajya ndirimba Urwo rukundo,

Ndukwize mw isi Yose

Yosuwa 7:19. Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uyāturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.” 20. kani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku: 21. nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n’ifeza iri munsi yabyo.” ……………….25. Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Abisirayeli bose bamutera amabuye, N’URUBYARO RWE BARUTERA AMABUYE maze barabatwika.

Kuva 20:5. b) ,….. mpōra ABANA GUKIRANIRWA KWA BA SE, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga.

Imigani 22:6. Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.

Nshimiye Imana iduhaye aka kanya ngo tuganire ku byayo. Indirimbo dutangiriyeho, hariya nandikishije inyuguti kuru hagira hati “Abanga Imana ntibayisenge, bazapfa bose be kwibuka!” Ahandi hose hivugira iby’urukundo rwayo rutarondoreka. Intego y’uyu mu nsi ndagirango tubazanye tuti ari abo hambere, n’ab’ubu abangije isi ni bande?

Twasomye amagambo twasanisha cyane n’iriya ndirimbo hariya natsindagiye, ibya Akani wacumuye icyaha cye kigatuma harimbuka ikimukomokaho cyose. Ubushize twavuze ku byabaye kuri Kora, Abiramu na Datani bagomeye Mose isi ikasama ikabamira. Tubonye kandi ko Uwiteka ahora abana gukiranirwa kw aba se kugeza ku gisekuru cya gatatu.

Twasomye kandi ibijyanye no gutegura ahazaza h’abejo. Uko ureze umwana niko akura. Niyo mpamvu Bibiliya itwigisha kumenyereza umwana inzira (Yesu) agakurira mu buntu bw’Imana afite ubumenyi bw’ibanze ku Mana no kuyikunda. Bene ibyo bimurinda ingeso mbi.

Ikibazo aha nagize nti: Ab’ubu n’abo hambere ninde wangije isi.

Matayo 7:18.Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.

Igiti kigororwa kikiri gitoya. Kandi uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Tugiye kurebera hamwe icyo dukwiye gukora, niba tugikora neza turahirwa, niba hari aho tutabikora neza twikosore. Gusa, hari aho gukosora bidashoboka ahubwo hakaba gusenga gusa.

Kubera ko imfura na se bangana, umwana akurana ingeso z’ababyeyi. Muri iyi minsi yacu igoramye abantu benshi hanze bashaka kwerekana isura nziza nyamara isura yabo nyakuri izwi n’abo babana, iteye agahinda. Bene ahongaho akaba ariho mu ishuri abana bigira uko ubuzima bwabo bw’ejo hazaza buazaba bumeze. Mu nizra ni Yesu ashimwe! Ariko abo mu rugo bakaba bafite undi murongo bakuzimo. Umwana wawe ntazigera aha agaciro ibyo ukorera hanze, kuko ibyo mu rugo aribyo biba kenshi, nibyo azigana ngo nawe azabishingireho mu kubaka urwe.

Ibiganiro uganira mu rugo, imvugo ukoresha, niyo masomo umwana wawe akurana. Umwana iyo akuze ahohoterwa mu rugo, nawe iyo akuze aba aziko ariko nawe agomba kubigenza, niyo mpamvu hari aho wumva abantu bavuga bati nta beza bakibaho, abazima ni abapfuye, n’izindi kubera ibiba bimwugarije. Gushaka kwereka abo hanze ko uri mwiza rero, mu mvugo yacu twita kwishushanya, bikunze kurangira nabo, ninacyo cyabaye kwa Ananiya na Safira nkuko twabisomewe kenshi ndetse natwe tukisomera.

Muri ibi bihe hakunze kuvugwa ko abadotikomu (.com) cyangwa se abavuka n’abakibyiruka, bakurana imico mibi kubera ikoranabuhanga cyangwa se ahandi baba bakura amakuru mabi yo kubangiza.

Mubyeyo uko witwaye ukibyiruka, birashoboka ko ariyo shusho y’ubuzima bw’abana bawe mu gihe kizaza. Uko ubarera uko bakura ni wowe mwalimu wabo w’ibanze, Bibiliya itwigisha kubamenyereza ibyiza kugirango babe cya giti cyiza, kizera imbuto nziza nyine!

Umugabo umwe, yabonye umukobwa we yatwaye inda ari ku ishuli, ararakara cyane aramwirukana amubwira ko namugarukira mu rugo niyo nda azamutema. Nyamukobwa ajya kwa pasiteri ngo arebe ko yagira icyo yamufasha kuko bombi basenegraga hamwe na se. Pasiteri yamuteze amatwi, ahitamo kumusubiza iwabo, ngo se w’umukobwa amubone, ati nubwo uri pasiteri numwinjiza muri uru rugo ndabatema mwembi! Pasiteri ati: “ urivugira wantema mfa iki nawe? Maze abwira umukobwa kuba yigiyeyo ngo abanze akemure ikibazo. Bamuha ikaze mu nzu, niko kubaza ise wa wa mukobwa ati ndagira ngo umbwire niba ubwenge bwawe bubasha kwibuka ibyo hambere. Ati ndibuka rwose sinkunze kwibagirwa ibintu. Pasiteri ati none urinze ungana utyo nta bakobwa b’abandi wateye inda?

Umusaza aramubwira ati ariko se ibyo uvuga ni ibiki koko? Pasiteri amusubiriramo ati ikibazo mbajije kirumvikana ni ikinyarwanda kandi kitarimo amarenga. Nyamugabo aratekereza akanya, ati pasite! Ntakubeshye nateye inda abakobwa 3 bose. Pasiteri ati none se abo bakobwa bageze iwabo babahaye impundi barabashima? Umugabo ati ahubwo bose barabaciye baratorongera babairukana nabi. Pasiteri arongera aramubaza ati” none umwe muri abo bakobwa yaba ari we mugore wawe mubana ubu? Undi ati ashwi da! Pasiteri aramubwira ati rero Ijambo ry’Imana rivuga ko icyo ubibye aricyo usarura. (Abagalatiya 6:7. Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.) Wateye abakobwa b’ababandi inda Babura ahazaza habo, none ibibaye ku wawe ni inyungu y’ibyo wakoreye abandi.

Uru rugero ni ibyabayeho si umugani, gusa nibukije intego yo kumenya abazengereje isi hagati y’abubu n’abo hambere usanga bitana ba mwana, bigaragara ko iyo abatubanjirirje baba beza batwigisha inzira nziza isi iba imeze neza nubwo Satani ntaho yagiye, ariko hari ibyo tubona mu Itorero bitari kubaho.

Urundi urugero ukabwira umwana uti nihagira uza umubwire ko ntahari! Akaba ariko abigenza noneho yamara gukura ukabona ikintu cyose umubajije akubeshya warangiza ugashaka kumuhana ngo izo ngeso mbi yazize hehe, kandi ari wowe mwalimu we.  Dukwiye kwitondera utuntu twita ko ari dutoya tworoheje imbere y’abana kuko baba batwigiraho kandi icyo yamaze gufata ntibiba bigishootse kukimuhanagura mu mutwe no mu migirire.

Dusabe Imana abazadukomokaho n’abadukomakaho bazakurane inzira zijya I Siyoni mu mitima yabo, ariko babitwigiyeho.

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment