No comments yet

ABADAYIMONI BARWANYA AMASENGESHO/ABAMALAYIKA BASHINZWE AMASENGESHO.

  1. ABADAYIMONI BARWANYA AMASENGESHO

Naraye mbyutse mu ijoro ngo nsenge. Nyuma y’isengesho nsubira mu buriri, nkimara gufunga amaso mpita njya mu iyerekwa.

Nabonye abantu benshi barambaraye hasi mu mayira. Abo bantu bari bananutse cyane imbavu zabo zari zarumiye ku mibili yabo. bambaye ubushwambagara kandi bwanduye cyane.

Inda zabo zari zarafatanye n’imigongo ku buryo wagirango bamaze ibi n’ibihe batarya amaso yabo yarahenebereye, iminwa yabo yari yarumye nk’inkwi mu buranga bwabo byari amagufa gusa. Umubili wose wabonaga ari igikanka gitembera kubera uko bari bananutse.

Nyuma nahise mbona ibidayimoni birebire binini cyane. Byari byinshi cyane bifite ibiboko(bakubitisha abantu) by’uruhu mu ntoki ndetse n’imihunda(igice cyo hasi cy’icumu) isongoye cyane.

Nabonye bakubita ba bantu bananutse nta mbabazi babagiriye. babakubitaga bahondagura bataruhuka.

Nabonaga abo bantu bafite intege nke cyane kuburyo batashoboraga guhaguruka ngo bahunge abo badayimoni, bageragezaga kwirwanaho bakinga maboko ibiboko bakubitwaga. Bari barambaraye hasi bihebye.

Nkomeje kwitegereza ibyabaga, numijwe nuko abo badayimoni basaga, nubwo bari banini kandi barebare basaga n’abatagira ubuzima bwiza. Nabo ubwabo ibifu byabo byari byarafatanye n’imigongo n’imbavu zabo zarumiye ku mibili yabo, mu maso bari ibikanka gusa basaga n’abo bakubitaga.

Icyabatandukanyaga gusa ni uko abadayimoni bari barebare kandi banini nubwo basaga n’abazahajwe n’inzara nabo. Nahise nsobanukirwa ko kuba ari banini aricyo kibahesha ubutware ku buzima bw’abo bantu.

Nuko Nyagasani ansobanurira ko abo ari abadayimoni bashinzwe kurwanya amasengesho.

Aba bantu bari abantu basanzwe barimo n’abakristo kuberako bacitse intege mu gusenga.

Nsobanukirwa ko gukubitwa byari ukugirango bakomeze kuba abanyantege nkeya mu gusenga, Gusoma Bibiliya, Kuririmbira Imana, kwiyiriza ubusa, gusenga nijoro, cyangwa ikintu cyose cyabazahura mu buryo bw’umwuka.

Gukubitwa byari mu buryo bw’Umwuka ariko ingaruka zabyo byagaragaraga mu buryo busanzwe. Mu buryo bw’umubili, aba bantu bagaragara nk’abariho neza ariko bitewe nuko badashywe mu gusenga, mu buryo bw’Umwuka nta mibereho bafite kuko batigeze bagaburira umuntu wabo (w’imbere)wo mu buryo bw’Umwuka. Ntibambara kandi intwaro z’Imana ahubwo bambara ubucabari kubera ko bibera mu byaha.

Nitubona abantu mu buryo busanzwe batacyubaha Imana cyangwa abakristo basubiye inyuma cyangwa umukristo utakiri uko yahoze mu buryo bw’Umwuka, dukwiye kumenya ko uwo yamaze gukubitwa ibiboko n’aba badayimoni mu buryo bw’Umwuka kandi dukwiye kubasengera iyo tubabonye.

Igihe cyose iyo dutekereje gusenga Satani yohereza abadayimoni barwanya amasengesho bakazana ibyo kuturangaza ndetse n’andi mayeri yose y’umubi.

Bishobora kuza ari ibidutera ubunebwe ngo duhagarike gusenga cyangwa se ducemo kabili igihe cyo gusenga tuba twihaye ngo tuve aho twasengeraga twigire mu bindi bitera uburangare bigatuma dukura umutima ku Mana, bishobora kuba ku kwigizayo gusenga uvuga ko uzabikora ikindi gihe, bikaguma gutyo ndetse n’ubundi buryarya bwa Satani bigashirira aho.

Bityo rero, dukwiye gutegeka tugakandagirira munsi y’ibirenge byacu abadayimoni babuza gusenga ndetse n’abatera ubunebwe iyo dushatse gukora ikintu cyose cy’Imana. Mu izina rya Yesu Kristo!

Dukwiye guhora iteka turwanya Satani kandi arahunga. Ntibyoroha iteka kurwanya abadayimoni kuko nabo bagerageza kwihagararaho kugirango babashe kureba ko bakunesha.

2. ABAMALAYIKA BASHINZWE AMASENGESHO

Kimwe n’uko hari abadayimoni bashinzwe kurwanya abanyamasengesho,Yesu yambwiye ko hari abamalayika bashinzwe amasengesho. Hari abamalayika banyuranye mu mirimo nayo ikorerwa Imana itari imwe. bashinzwe gufasha abana b’Imana igihe hari icyo bakennye cyose.

Yesu yambwiye ko mu gihe uri mu bihe bigoye mu buryo bw’Umwuka, Ubasha gusaba Imana kohereza malayika ushinzwe amasengesho akaza akarwanya kandi akanesha umudayimoni ushinzwe kurwanya abanyamasengesho.

Abaheburayo 1: 14, Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?

Bisobanuye ko abamalayika basanga abana b’Imana. Jya usenga Imana yohereze abamalayika bashinzwe amasengesho

Kugirango ubuzima bwawe mu buryo bw’Umwuka bubohorwe!

Zipporah Mushala

Shalom.

Post a comment