No comments yet

ABADAYIMONI BAMBAYE ISHUSHO Y’ABANTU BAKOMEYE KURISI, NDETSE BAFITE IMYAKA IRENZE IBIHIMBI BYINSHI BABAYEHO, ARIKO BAGARARAGARA NK’AB’IKI GIHE!

Ndabasuhuje mwese mu izina rya Yesu Kristo.Nifiuje kubagezaho ihishurirwa mperutse kugira ryaje mu buryo bw’iyerekwa nijoro:Mu iyerekwa rya Nijoro ejobundi, nabonye ikimeze nka Televiziyo kuriyo nabonaga amashusho y’abantu bo mu mahanga yose amoko yose abagabo ndetse n’igitsinagore bakomezaga kugaragaraho. Iyo hatambukaga ishusho n’izina rya nyirayo ryazagaho. Icyari giteye ubwoba nuko iyo ishusho ye yazaga hiyandikagaho ko amaze imyaka isaga igihumbi abayeho nyamara bagaragaraga nk’abantu basanzwe. Naje guhishukirwa ko ari abadayimoni bigize abantu bakaba bamaze imyaka myinshi cyane. Icyanteye ubwoba nabonyeho umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, kuri iyo Televiziyo hiyanditseho ko amaze imyaka irenga ibihumbi abayeho. Yari yambaye ingofero itukura, ijaketi itukura n’ijipo itukura, nk’uko ubusanzwe akunze kwambara imyenda ijyanye akaberwa no kuri televiziyo. Nabonye undi musore wirabura ufite umusatsi wogoshe mu mpande yasizeho uwo hagati, nubwo yari yambaye kandi yaberewe ushyize ku rugero ab’iki gihe bapimiraho ababerewe, amakuru yagaragaraga kuri ecran yari ateye agahinda, kuko byari byanditse ko “mu gihe cya Babuloni yari ariho, yitwaga…….”Mu iyerekwa nabonye izina rye ariko nyuma ndaryibagisinzi impamvu Imana yarihanaguye mu mutwe wanjye ariko buriya ifite impamvu itashatse kuritangaza. Gusa icyatumye Imana imunyereka nuko yashakaga kumbwira ko uyu musore nubwo yagaragaraga ko ari uwo mur iki kinyejana, yabayeho kera cyane mu gihe cy’iby’I Babuloni , akaba yari afite irindi zina ritandukanye n’iryo afite ubu. Iyo abadayimoni baje muri ubwo buryo baba baje mu gikorwa runaka. Isura yabo n’aho batuye biterwa n’icyo baje gukora. Aba badayimoni nk’uko bavuka kimwe n’abandi bose, babasha no kwigira nk’abapfuye nk’uko bisanzwe muri kamere y’abantu ko habaho kuvuka no gupfa. Bashobora kongera kuvukira ahandi bafite ishusho inyuranye n’iyambere cyangwa igitsina gitandukanye n’icya mbere. Niba mbere yari umugore ubukurikiyeho akaba umugabo. Niba yari umuzngu akaba umwirabura, umwarabu, umuhinde, n’abandi banyuranye. Ndetse agahindura n’igihugu avukiramo. Bene aba si abantu habe na gatoya, ahubwo baba baje kuri misiyo ya Satani. Iri hishurirwa kimwe n’andi yahise, si iryo kubatera ubwoba gusa n’ibyo kubibutsa ko dukwiye kuba maso nk’Uko Ijambo ry’Imana ribivuga.1 Petero 5:8.Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Hoseya 4:6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.Igihe cyose usenga nta bubasha na buke bagufiteho Yesu yatsinze byose yabashyize munsi y’ibirenge bye. Yohana 16:33. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”Kurikira Yesu, ubere maso ubugingo bwawe buri wese azibarizwa ibye, agakiza ni umuntu ku giti cye ntigasaranganywa.

Shalom,

Rachael Mushala.

Post a comment